Rayon Littérature africaines
Ku ncuti yanjye : Rugamba Sipiriyani

Fiche technique

Format : Broché
Nb de pages : 209 pages
Poids : 400 g
Dimensions : 14cm X 22cm
ISBN : 979-10-97468-05-7
EAN : 9791097468057

Ku ncuti yanjye

Rugamba Sipiriyani

Chez ICES

Collection(s) | Langues africaines
Paru le
Broché 209 pages

Quatrième de couverture

Umuco nyarwanda ntuzazima cyangwa ngo uzimire, igihe cyose abawusogongeye mbere bazawusangiza abaje babasanga. Mu Buganza bw'imirambi, utununga n'amataba ateze adatemba, na ho ni mu gicumbi cy'uwo muco wa kanyarwanda. Uhageze ntabura gutangarira ingaga z'intoki n'urwo ruzi ruhaza abaruturiye amafu n'amafunguro, kandi rutaretse no kubahekura. Muri ubwo busitani busa n'ubutagira iherezo, uzahasanga umukobwa Muteteri w'imbavu ndende nyagusekerwa n'impundu, na Rubimburirangabo rwa Ngoma y'ingoga wahogojwe n'uwo Bwiza. Azamurwanira na Kabasha rubure gica. Nyuma yo gutembera u Mutara mu mukenke uvuza ubuhuha, aharanira kumenya amateka ya se na sekuru, Rwanamiza noneho yasuwe n'incuti ye Rugamba Sipiriyani. Bicaranye mu gashyamba bahuza urugvviro. Uwo muhanzi w'umuhanuzi arifashisha amagambo y'indirimbo zigera kuri 25 muzo yahimbye, agatekerereza incuti ye Rwanamiza inkuru ya Muteteri na Rubimbura baharanira kurushinga ari nako birinda agashungo. Ni inkuru y'urukundo rwimura imipaka, rugashyigura imisozi. Rurimo ibyishimo, kwiheba, amarira n'agahinda. Rurimo kandi ubutwari busimbuka imitego bukagamburuza abanyarugomo butagombye gusiga inzigo n'umugayo. Niba ushaka kumenya uko amagambo y'umusizi Rugamba Sipiriyani yinjira mu mfuruka zose z'ubuzima bwawe, wasoma iyi nkuru yanditswe mu kinyarwanda cy'umwimerere ku buryo bunogeye abakuru kandi bubibutsa ibyo bakunze, bukigisha ababyiruka ibyo batamenye kandi byiza.

Biographie

Dismas Kaboyi yavukiye mu Mutara mu mwaka wa 1965. Yize muri Ecole Agri-vétérinaire de Kabutare, Université Libre de Kigali na Université Catholique de Louvain. Ni impuguke mu byerekeye kuvura amatungo, gucunga imishinga y'amajyambere y'icyaro no kwigisha.

Avis des lecteurs